Eddy Kenzo yakuriye inzira ku murima abifuza gusesa Ihuriro ry'Abahanzi ayoboye

Eddy Kenzo yakuriye inzira ku murima abifuza gusesa Ihuriro ry'Abahanzi ayoboye

 Jun 26, 2023 - 01:58

Eddy Kenzo yateye utwatsi icyifuzo cy'abarimo Cindy Sanyu na Big Eye bifuzaga ko ihuriro ayoboye ryahuza ingufu n'irindi huriro ry'abahanzi riyoborwa na Cindy Sanyu.

Ku wa 23 Kamena 2023, nibwo abarimo: Geoffrey Jeff Ekongot, Cindy Sanyu na Big Eye bahagarariye ihuriro ry'Abahanzi rya Uganda Musicians Association (UMA) bari bitabiriye inama yari yateguwe na Eddy Kenzo uyoboye ihuriro rya Uganda National Musician Federation.

Gusa rero aba bahagarariye UMA mbere yuko bitabira iyi nama, Big Eye yari yavuze ko hakwiye kubaho guhuza ingufu no gusangira ubutegetsi hagati y'ihuriro riyobowe na Eddy ndetse niri ryabo rya UMA riyobowe na Cindy Sanyu.

Kuri Kenzo atangaza ko ihuriro ayoboye ryabayeho hamaze kwihuza amahuriro 24 yose kandi na UMAicyo gihe yari ihagarariwe. Ati rero ukuri ni uko icyo gihe UMA nayo yemeye amasezerano yarishyizeho.

Eddy Kenzo arasaba abarimo Cindy Sanyu guhindura ibitekerezo bafite ku Ihuriro ayoboye 

Ku bw'ibyo, ubwo Kenzo yaganiraga na Dembe F.M, akaba yaravuze ko aba batatu (Geoffrey Jeff Ekongot, Cindy Sanyu na Big Eye) bakwiye guhindura ibitekerezo kuko ibyo gusaranganya ubutegetsi no guhuza ingufu bitaza ku meza y'ibiganiro.

Akaba yarashimangiye ko abanyamuryango ba UMA magingo aya bari muri komite nyobozi y'ihuriro ayoboye. Ati "Hanson Baliruno wari Visi Perezida wa UMA ubu ari muri komite, Allan Toniks wari uhagarariye urubyiruko muri UMA ubu nawe ni Umunyabanga mu ihuriro ryacu ndetse n'abandi benshi."

Hagati aho, Cindy Sanyu uyoboye UMA yavuze ko abo bagiye mu Ihuriro rya Eddy Kenzo bagiyemo ku giti cyabo batagiye nk'abahagarariye UMA.

Akaba yarakomeje avuga ko U.M.A izinjira mu Ihuriro rya Eddy Kenzo nibamara kumenya neza aho inyungu zabo ziri. 

Cindy Sanyu uyobora UMA ntiyumvina na Eddy Kenzo ku Ihuriro ry'Abahanzi 

Sanyu ati " Twebwe nka UMA twifuza gukora ihuriro, ariko ijambo Ihuriro ubwaryo ni ikibazo. Igihe tuzumva muri iryo huriro harimo inyungu zacu tuzajyamo, ariko kuri ntabwo turi mu ihuriro rya Uganda National Musicians Federation."

Akaba yarakomeje avuga ko hari izindi ngeri mu muziki zirengagijwe harimo abatunganya umuziki, abanditsi b'indirimbo, Aba-Manager ndetse n'abandi bose ngo bagomba gushyirwa muri iryo huriro kugira ngo rigire agaciro.