Umuraperi Drake wo mu gihugu cya Canada, yerekanye ko ashyigikiye umuraperi Tory Lanez, amwifuriza gukurwa muri gereza.
Drake yifurije Tory Lanez kuva mu gihome
Binyuze ku rubuga rwe rwa Instagram ku munsi wo Mbere, Drake yashyizeho ifoto ya Tory Lanez maze yandikaho ati:”3you” amagambo ibitangazamakuru byinshi byavuze ko ryari ijambo “free you” bivuze ngo bakubohore, cyangwa se bakurekure.
Tory Lanez yakatiwe igifungo cy’imyaka 10 nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo kurasa uwahoze ari umukunzi we akaba n’umuraperikazi Megan Thee Stallion mu 2020, igifungo yakatiwe muri Kanama 2023.
