Umuraperi Drake, ukomeje gukora ibishoboka byose ngo afashe abafana be, yongeye kubikora mu gitaramo cye yakoreye i Miami.
Drake akomeje gushimisha abafana be
Uyu muraperi ubu ahugiye mu bitaramo bizeguruka isi yise "All a Blur Tour" aho hari hatahiwe abakunzi be bo mu mujyi wa Miami, ari na ho yahereye uyu mufana ibihumbi 50 by'amadorari mu rwego rwo kumufata mu mugongo nk'umuntu watandukanye n'umukunzi we mbere yo kuza mu gitaramo cy'uyu mugabo.
Drake yahaye uyu mufana we aka kayabo, nyuma yo kumubona amanitse icyapa kivuga ko umukunzi we yamutaye mbere yo kuza mu gitaramo, nyuma yo kwirya akimara kugira ngo abone itike n'uyu mukobwa wamwanze.
Uyu muraperi akibibona, yahumurije uyu mufana we amuha aya mafaranga, amubwira ko agomba kujya kuyabarira mu maso y'uyu mukunzi we kugira ngo amuhe isomo.
Drake nyongeye gutanga akayabo mu gitaramo
Ntabwo ari ubwa mbere Drake aha impano abakunzi be muri ibi bitaramo arimo gukora, kuko aherutse no gutanga impano zirimo igikapu kibarirwa mu maliyoni, ndetse yasezerenyije abakunzi babiri bari bitabiriye igitaramo cye, kuzabishyurira itike itike y'indege ibajyana mu kwezi kwa buki muri Bahamas.
Si ibyo gusa kandi, kuko Drake n'ubundi yari aherutse gutangira andi madorari ibihumbi 50 arenga gato miliyoni 50 mu manyarwanda mu gitaramo, ayaha umufana we wamubwiye ko hari ibyo yagurishije kugira ngo abashe kugura itike y'igitaramo.
