Nyuma yuko umuraperi w’Umunyamerika akaba na producer Dr. Dre, ahawe inyenyeri y’icyubahiro muri Hollywood Walk of Fame, yatangaje ko agiye gushyira hanze umuzingo mushya uzagaraaraho abaraperu babiri, Snoop Dogg na 50 Cent.
Dr. Dre yahishuye ko agiye gushyira hanze umuzingo uriho Snoop Dogg
Dre yatangaje aya makuru abinyujije mu kiganiro cye na Jimmy Kimmel, aho yasobanuye ko imirimo yo gutunganya uwo muzingo igeze kure, ku buryo ngo uwo muzingo bise ‘Missionary’ biteganijwe ko uzasohoka muri Mata uyu mwaka nta gihindutse.
Si ubwa mbere Dr. Dre na Snoop Dogg bafatanya umuzingo
Ntabwo ari ubwambere Dr. Dre na Snoop Dogg bakorana umuzingo, kuko no mu 1993 basohoye undi muzingo witwa ‘Doggystyle’ walunzwe cyane muri iyo myaka.
