Diamond Platnumz yatewe utwatsi ku isabukuru ye n'umwana we

Diamond Platnumz yatewe utwatsi ku isabukuru ye n'umwana we

 Oct 3, 2023 - 13:40

Abafana ba Diamond Platnumz bamwamaganye cyane ku isabukuru ye yahuje n'umuhungu we yabyaranye na Tanasha Dona nyuma yo gutangaza ko ari we mwana we wa nyuma.

Kuri uyu wa 02 Ukwakira 2023 nibwo umuhungu wa Diamond Platnumz witwa Naseeb Junior yabyaranye na Tanasha Dona yari yagize isabukuru y'amavuko yari yahuje na se, maze se ajya ku mbuga nkoranyambaga ashyiraho amafoto ari kumwe n'uyu muhungu we ahamya ko ari mwana we wa nyuma.

Mu kwizihiza iyi sabukuru yari yahuje n'umuhungu we, Diamond akaba yaravuze ko Naseeb Junior ari we mwana we wa nyuma mu mafato yashyize ku mbuga nkoranyambaga, ibyanze kwemerwa n'abakunzi be bavuga ko atari byo cyane abeshye.

Diamond Platnumz yahuje isabukuru n'umwana yabyaranye na Tanasha Dona

Mu mugambo ya Diamond Platnumz yagize ati " Guhuza isabukuru nange n'ibintu byiza cyane mwana wange wa nyuma. Ni umugisha cyane ku buryo ntashobora kwiyumvisha. Naseeb Junior papa aragukunda cyane kandi uri Umwami."

Aya magambo Diamond Platnumz wari wujuje imyaka 34 y'amavuko ndetse yahuje uyu munsi mukuru n'umwana we wari wujuje imyaka 2, abafana bakaba harayahakanye cyane ko uyu atari we mwana we wa nyuma, bati "kereka niba ari mu mafato gusa." 

Diamond Platnumz n'umuhungu we Naseeb Junior

Uyu muhanzi abafana be bakunze kwita akazina ka "Papa Abraham", magingo aya akaba afite abana bane harimo babiri yabyaranye na Zari Hassan, uwo yabyaranye na Hamisa Mobetto ndetse n'uyu muhungu yabyaranye na Tanasha Dona.