Umuhanzi ukomoka muri Nigeria, Davido, yahishuye ko yahuye n’umugore we Chioma Adeleke mbere yuko agira amafaranga cyangwa aba icyamamare.
Davido yahishuye ko yahuye n'umugore we akishakisha
Binyuze mu kiganiro aherutse kugirana na n’itangazamakuru, Davido yavuze ko yahuye na nyina w'abana be ubwo yari arimo yishakisha ndeste ko iyo baza guhura yaramaze kubona amafaranga byari kumugora kumurongora kuko yari yari gukeka ko yaba ashishikajwe n'ubutunzi bwe.
Icyakora, uyu muhanzi yasobanuye ko yishimiye kuba akikijwe n'abantu bamuzi mbere yuko amenyekana ndetse akanaba umuherwe.
Davido n'umugore we Chioma
Davido n'umugore we Chioma bahuye mu 2013, gusa barushinze umwaka ushize.
