Chris Brown na Kehlani barikoroje

Chris Brown na Kehlani barikoroje

 Aug 8, 2024 - 11:14

Mu gihe benshi bari bazi ko umuhanzi Chris Brown n'umuhanzikazi Kehlani badacana uwaka, ubu bombi bongeye kurikoroza ku mbuga nkoranyambaga bakekwaho urukundo.

Umucuranzi Chris Brown ndetse n’umuhanzi mugenzi we Kehlan bakomeje kurikoroza ku mbuga nkoranyambaga  nyuma yo gushyira ifoto yabo bombi ku mbuga nkoranyambaga zabo abafana bakabyakira ukundi.

Binyuze ku rubuga rwa Instagram rwa Chris Brown, yashyizeho ifoto ye na Kehlan bifotoje inyuma ya kimwe mu bitaramo bya bya tour ye yise ’11: 11 ‘.

Chris Brown na Kehlani biyise impanga bivugisha benshi

Icyakora, iyo foto yateje impagarara ku mbuga nkoranyambaga aho bamwe mu bafana bavuga ko bombi bari mu rukundo rumaze igihe gito, abandi abakavuga ko Breezy na Kehlani bashobora kuba bagiye gukorana indirimbo.
Iyo foto bakurikije amagambo agira ati:‘Twin’ cyangwa se "impanga" yateje ibyiyumvo bitandukanye ku bafana bitewe nuko bombi batari basanzwe bafitanye ubushuti.

Twabibutsa ko mu 2016, Kelhani yagerageje kwiyahura ubwo Chris Brown yamwibasiraga ku mbuga nkoranyambaga.