Chidimma Adetshina umunya-Nigeria ufite n'inkomoko muri Mozambique uheruka kwikura mu marushanwa y'ubwiza muri Afurika y'Epfo akajya guhatana mu yandi ya Miss Universe Nigeria, yagarutse ku rugendo rwe rutamworoheye.
Mu kiganiro Big Friday Show, Chidimma yavuze ko guhera mu 2017 yumvaga ashaka guhatanira ikamba rya Miss Universe Nigeria, ashimira abamwemereye guhatana nyuma y'uko muri Afurika y'Epfo bari bamaze kumutera umugongo.
Abajijwe uko yitwaye mu kibazo yashinjwemo cyo kutagira ubwenegihugu bwa Afurika y'Epfo, yagize ati "Ni urugendo rurerure, gusa byari ibihe bikomeye. Nararaga ndira nibaza ikibazo ati kubera iki ari njye?"
Ubwo amarushanwa ya nyampinga wa Afurika y'Epfo yari arimbanyije, nibwo abantu batandukanye barimo n'abayobozi muri Afurika y'Epfo bahagurutse bavuga ko Chidimma atari umwenegihugu.
Ibi byaje guteza umwuka mubi bituma atangaza ko yikuye mu marushanwa, aho yavuze ko abikoze kubera umutekano we n'uw'umuryango we.
