Burna Boy yahagaritse igitaramo cye muri Afurika y'Epfo

Burna Boy yahagaritse igitaramo cye muri Afurika y'Epfo

 Sep 21, 2023 - 16:45

Umuhanzi wo muri Nigeria Burna Boy yatangaje ko abateguye igitaramo cye muri Afurika y'Epfo bananiwe kubahira ibyo bumvikanye birimo kumwishyura, ibyatumye ahitamo guhagarika icyo gitamo yari afiteyo.

Umunya-Nigeria wegukanye Grammy Awards Damini Ebunoluwa Ogulu amazina nyakuri ya Burna Boy, yatangaje ko atakibashije kwitabira igitaramo yari afite muri Afurika y'Epfo ku wa 23 Nzeri 2023 mu mugi wa Johannesburg kuri sitade ya FNB stadium.

Burna Boy akaba yavuze ko impamvu nyamukuru yatumye ahagarika igitaramo yari afite muri kiriya gihugu, ngo ni uko abateguye igitaramo cye bananiwe kubahiriza amasezerano n'amabwiriza bari bagiranye mbere y'igihe.

Burna Boy yahagaritse igitaramo yari afite muri Afurika y'Epfo

Umuririmbyi wa "Last Last" akaba yaboneyeho gutangaza ko abafana bagomba gusubizwa amafaranga yabo gusa abiseguraho cyane. Ati " Mbabajwe no kubamenyeshaka ko igitaramo cyari kuzaba ku wa 23 Nzeri 2023 i Johannesburg kitakibashije kuba kubera abategura igitaramo bananiwe kubahiriza amasezerano twagiranye ndetse no kwishyura ibyo twari twavuganye."

Uyu musore akaba yavuze ko kugera magingo aya abateguye iki gitaramo batari bakishyuye abantu cyangwa se kompanyi zagombaga gucuruza ibicuruzwa aho igitaramo kizabera, akaba ngo ariho yashingiye avuga ko iki ari ikimenyetso cyerekana ko igitaramo kitari kuzagenda neza.

Burna Boy wegukanye Grammy Awards ntazataramira abanya-Afurika y'Epfo

Ati " Ndashavuye cyane kandi nsabye imbabazi abafana bose, kompanyi zacuruje amatike zigomba kubasubiza amafaranga yanyu yose. Tuzongere gusubira vuba."

Si inshuro ya mbere Burna Boy yaba atengushye abanya-Afurika y'Epfo, kuko no mu 2019 nabwo ntiyerekeje yo nkuko byari biteganyijwe. 

Mu Ugushyingo 2019, nibwo Burna Boy yari kwitabira ibitaramo byiswe "Africans Unite Concerts" gusa habura iminsi mike ngo bibe, nibwo ababiteguraga batangaje ko bisubitswe kubera amagambo uyu muhanzi yari yatangaje avuga ko atakandagiza ikirenge ke muri Afurika y'Epfo kubera ngo habera irondaruhu ku bitabura.