Bull Dogg yitandukanyije n'ibyo gukora 'Prank'

Bull Dogg yitandukanyije n'ibyo gukora 'Prank'

 Aug 1, 2024 - 10:42

Umuraperi Bull Dogg akomeje kwishimirwa n'abantu benshi nyuma y'igisubizo yatanze ku bintu byateye mu byamamare hirya no hino ku Isi, bahimba inkuru (prank) kugira ngo bavugwe ku mbuga nkoranyambaga.

Ubwo yaganiraga n'igitangazamakuru 'MIE Empire' yabajijwe ku cyo atekereza ku bintu byateye muri iyi minsi byo gukora 'prank' kugira ngo bavugwe cyane.

Ibi bikaba bigeze aho ibintu byinshi ibyamamare bikoze bibanza gushidikanwaho bakeka ko nabyo byaba ari 'prank' nk'uko bimaze kumenyerwa, kabone n'ubwo byaba ari ukuri usanga babanza kubishirikanyaho.

Bull Dogg we yavuze ko atajya ajya mu bintu byo gukora 'prank' kuko kuri we ibintu by'imikino atajya abijyamo.

Yagize ati "Ngewe nta by'ama 'prank' njya ngira. Ibintu by'imikino ntabwo mbikunda cyane."

Ni amagambo yakoze ku mutima benshi nabo bagaragaza ko bamwishimiye cyane ukurikije ibitekerezo bagiye batanga bitandukanye.

Iyo urebye usanga ibintu byo kutajya muri 'prank' ari nk'umuco w'abaraperi bihariye, cyane cyane kuri aba bafatwa nk'abakuru muri iyi njyana ya Hip Hop.