Bobi Wine akomeje kubera idorari Juliana Kanyomozi

Bobi Wine akomeje kubera idorari Juliana Kanyomozi

 Feb 27, 2024 - 19:40

Umuhanzikazi Juliana Kanyomozi yatangaje ko inshuti ye Bobi Wine itakiboneka ngo bakoranye indirimbo kandi aba abyifuza.

Mu kiganiro n'itangazamakuru ryo mu Uganda, umuhanzikazi Juliana Kanyomozi, yavuze ko aba yifuza gukorana indirimbo na Bobi Wine, gusa ngo uyu mugabo nta mwanya abona kuko buri gihe aba ahugiye mu bikorwa bya Politike.

Ubwo Juliana yabazwaga n'abanyamakuru niba yibuka indirimbo yakoranye na Bobi Wine mbere y'uko yerekeza muri Politike, yavuze ko imwe mu ndirimbo bakoranye ikarenga imipaka ya Uganda ari "Tata W'abaana", kuko ngo yazamuye izina ryabo ku ruhando Mpuzamahanga.

Juliana Kanyomozi aravuga ko Bobi Wine ahuze cyane atabona umwanya wo gukorana nawe indirimbo

Ati " Iyo ndirimbo yaramamaye hose, atari muri Uganda, ahubwo n'ahandi hose. Gusa ubu ibintu byarahindutse cyane, yagiye muri Politike, nge nguma mu muziki."

Ubwo yabazwaga niba yakongera gukorana indirimbo na Bobi Wine, yabishidikanyijeho, kuko ngo Wine ataboneka cyane. Ati " Ntawamenya, kuko Bobi Wine arahuze cyane. Ntabwo ntekereza ko yabona umwanya uhagije. Ntabwo mbitekereza pe."

Bobi Wine uhuze cyane akaba atabonera umwanya inshuti ye ya kera Juliana, mu 2017, nibwo yatunguranye ajya muri Politike ndetse ahita anajya mu Nteko Nshingamategeko ya Uganda. Mu minsi yashize, nibwo Juliana yatangaje ko mbere y'uko Wine afata uwo mwanzuro, yabanje kumugisha inama, undi nawe ubiha umugisha.

Robert Kyagulanyi uzwi nka Bobi Wine kandi, mu 2021, nabwo yahise ahatanira intebe y'Umukuru w'Igihugu, icyakora atsindwa na Perezida Yoweri Kaguta Museveni uri ku butegetsi kuri ubu. Magingo aya,  Kyagulanyi ayoboye ishyaka ritavuga rumwe n'ubutegetsi bwa Uganda ryitwa National Unity Platform.

Robert Kyagulanyi uzwi nka Bobi Wine mu muziki wa Uganda akaba n'Umunyapolitike

Juliana Kanyomozi aremeza ko mbere y'uko Bobi Wine ajya muri Politike yabanje kumugisha inama