Bite byo gushyingurwa kwa Mr Ibu?

Bite byo gushyingurwa kwa Mr Ibu?

 Mar 20, 2024 - 10:40

Nyuma y'ibyumweru bigera kuri bitatu rurangiranwa muri sinema ya Nigeria Mr Ibu yitabye Imana, impande bireba ntibaremeranya aho azashyingurwa.

John Ikechukwu Okafor amazina nyakuri ya nyakwigendera Mr Ibu wamenyakanye mu ruganda rwa sinema muri Nigeria, ntiharemezwa aho azashyingurwa nyuma y'ibyumweru bigera kuri bitatu atabarutse.

Mr Ibu akaba yaratabarutse ku wa 02 Werurwe 2024 nyuma y'ubabare yari amazemo igihe kuva ubwo yacibwaga akaguru. Magingo aya, ikinyamakuru cyo muri Nigeria kitwa "Nigerian Tribune" cyirandika ko abo mu muryango we bakiri gutegura neza uko umuhango wo kumuhereza bwa nyuma uzagenda.

Mr Ibu umusitari muri sinema ya Nigeria witabye Imana 

Ikindi batangaza cya cyereje iherekezwa ry'uyu mugabo watabarutse ku myaka 62, ni uko ari abo mu muryango we, Guverinoma ya Nigeria ndetse n'abo mu ruganda rw'imyidagaduro yabarizwagamo, bakiri kuganira neza aho azashyingurwa n'uburyo uwo muhango uzagenda.

Umwe mu bo mu muryango wa Mr Ibu, yatangaje ko abatuye mu gace ka Enugu ari nako akomokamo, bifuza ko yashyingurwa aho ku ivuko kuko ari umwana wabo bakundaga cyane. Icyakora yakomeje avuga ko mu Cyumweru gitaha hazaba harangije gufatwa umwanzuro w'ahantu heza azaruhukira.

Kugera ubu, umubiri wa Mr uruhukiye mu bitaro bya Ebeano Medical Centre muri Leta ya Enugu aho muri Nigeria mu gihe hategerejwe ko bemeranya aho azashyingurwa.

Mr Ibu watabarutse ku myaka 62 ntarashyingurwa nyuma y'ibyumweru bitatu