Umuhanzi wo mu gihugu cya Uganda, Bebe Cool, ukunze kutavugwaho rumwe kubera ibyo akora n’amagambo ye, yasabye abahanzi bagenzi be kongera isuku mu bikorwa byabo.
Ibi yabivugiye mu kiganiro aherutse kugirana n’itangazamakuru, aho yanenze isuku yabo n’imibereho yabo, abagereranya n’ababa mu kuzimu.
Bebe Cool ashinja abahanzi bagenzi gusa nabi
Bebe Cool ashize amanga yagize ati: “Abahanzi bacu muri iyi minsi barimo kuba babi. Iyo ubarebye kuri TikTok, baba basa n’abamaze imyaka n’imyaniko badakaraba. Bakeneye gutangira bundi bushya kuko basa nkaho baba mu kuzimu.”
Bebe Cool yavuze ko abahanzi bo muri Uganda bakwiye kuzamura urwego rw'ibikorwa byabo kugera no ku isuku
Aya magambo ya Bebe Cool yateje impaka mu bahanzi bo muri Uganda ndetse n’abakunzi b’umuziki, aho bamwe bemeranya na we, bakavuga ko inganda zabo zigomba kuzamura urwego kugeza ku mibereho y'abahanzi, mu gihe abandi bamushinje gukabya n’ubwibone, bavuga ko yakabaye arushaho gushyigikira bagenzi be.