Bebe Cool arashinja umwanda abahanzi bo muri Uganda

Bebe Cool arashinja umwanda abahanzi bo muri Uganda

 Oct 19, 2023 - 18:17

Umuhanzi Bebe Cool umwe mu bakomeye muri Uganda, yibasiye abahanzi bagenzi be, avuga ko hari byinshi bakwiye kuzamura birimo n'isuku.

Umuhanzi wo mu gihugu cya Uganda, Bebe Cool, ukunze kutavugwaho rumwe kubera ibyo akora n’amagambo ye, yasabye  abahanzi bagenzi be kongera isuku mu bikorwa byabo. 
Ibi yabivugiye mu kiganiro aherutse kugirana n’itangazamakuru, aho yanenze isuku yabo n’imibereho yabo, abagereranya n’ababa mu kuzimu. 

Bebe Cool ashinja abahanzi bagenzi gusa nabi

Bebe Cool ashize amanga yagize ati: “Abahanzi  bacu muri iyi minsi barimo kuba babi. Iyo ubarebye kuri TikTok, baba basa n’abamaze imyaka n’imyaniko badakaraba. Bakeneye gutangira bundi bushya kuko basa nkaho baba mu kuzimu.”

Bebe Cool yavuze ko abahanzi bo muri Uganda bakwiye kuzamura urwego rw'ibikorwa byabo kugera no ku isuku

Aya magambo ya Bebe Cool yateje impaka mu bahanzi bo muri Uganda ndetse n’abakunzi b’umuziki, aho bamwe bemeranya na we, bakavuga ko inganda zabo zigomba kuzamura urwego kugeza ku mibereho y'abahanzi, mu gihe abandi bamushinje gukabya n’ubwibone, bavuga ko yakabaye arushaho gushyigikira bagenzi be.