Umuhanzikazi wo mu gihugu cya Nigeria, Simi, yagiriye abantu inama yo kutishora mu ntambara y’amagambo n’umuntu uwo ari we wese ukomoka muri iki gihugu.
Uyu muhanzikazi yabivuze ubwo yatangaga igitekerezo ku ntego nyamukuru abanya-Nigeria baba bafite iyo binjiye mu ntambara y’amagambo.
Simi yavuze ko abanya-Nigeria bigoye guhangana na bo mu magambo
Mu mashusho yakwirakwiye hirya no hino ku mbuga nkoranyambaga, Simi yihanangirije ko umuntu wese udafite umutima ukomeye ko atakishora mu ntambara y’amagambo n’umunya-Nigeria, kuko nta kintu batazuga ngo batsinde.
Yagize ati:Umva, niba udafire umutima ukomeye, ntugomba na rimwe kwinjira mu ntambara y’amagambo kurwana n’umunya-Nigeria.
Iyo umunya-Nigeria yinjiye mu muri iyo ntambara, arwanira gutsinda. Nta kintu batavuga. Bazakubwira nibakuvaho bawire n’ababyeyi bawe.”
