Onyeabuchi Okafor, akaba umuhungu w’umukinnyi wa filime ukomoka muri Nigeria, John Okafor, uzwi cyane ku izina rya Mr Ibu, n’umukobwa yareze witwa Jasmine Okekeagwu, batawe muri yombi n’abapolisi bo muri iki gihugu bazira kwiba amafaranga yari yarabitswe mu rwego rwo kuvura uyu mukinnyi.
Abana ba Mr Ibu batawe muri yombi bazira kwiba amafaraga yari kuvuza se
Amafaranga ngo yibwe ni ayo Bwana Ibu yari yaratanze n’abafana mu kuvura iyi ndwara yari imubangamiye kuva umwaka ushize.
Bivugwa ko abo bana binjiye muri sisitemu ya banki bakoresheje terefone y'uyu mukinnyi bari bafite bakiba miliyoni zirenga 78 mu manyarwanda.
Twabibutsa ko Bwana Ibu yaciwe ukuguru kumwe mu Gushyingo umwaka ushize kubera uburwayi bwari bwamufashe, ariko umuryango ukaba utaratangaza ubwo burwayi kugeza uyu munsi.
Mr Ibu amaze agihe kirekire arwaye, ndetse bamuciye ukaguru kumwe
Amakuru ajyanye n’uburwayi bw’uyu mukinnyi wa filime yatangiye gutangwa n’umukobwa we umwaka ushize nyuma yuko ibitangazamakuru byandikirwa iwabo byari byatangiye kuvuga ko Mr Ibu yapfiriye mu bitaro.
Mr Ibu yakinnye muri firime nka “The Collaborator” ari kumwe na Aki na Ukwa, “Mr Ibu”, n’iyitwa “My Chop Money”.
