Umucuruzi akaba n’uwahoze ari umugore wa Diamond Platnumz, Zari, umaze iminsi mu gihugu cya Tanzania, yavuze ku mubano we na mukeba we Zuchu.
Zari yashimagije Zuchu
Aganira n’ibinyamakuru byo muri Tanzania, Zari yavuze ko Zuchu ari umuntu mwiza, ndetse ko n’iyo abana be bari mu gihugu cya Tanzania baba babanye neza na we.
Zari yagize ati:”Abantu bibwira ko ntajya nganira n’abagore ba Diamond Platnumz, ariko mu by’ukuri nkunda kuganira na nyina wa Naseeb Jr(Tanasha), nganira na Zuchu ndetse n’iyo abana banjye baje gusura se muri Tanzania, ndamuhamagara nkamubaza niba bameze neza.
Zuchu nkuze kumuhamagara mu gitondo mubaza uko yaramutse, ubundi nkamubaza amakuru, rimwe akambwira ko bagiye mu birori ubundi akambwira ko bagiye koga. Ibyo byose ni uko nta kibazo mugiraho, ni umukobwa mwiza, ndetse n’iyo abana banjye bari kumwe na we baba batuje.
Zari yavuze ko bakeba be bose abavugisha
Twibukiranye ko mu minsi yashize bajyanye muri Afurika y’Epfo bakahahurira na Zari n’umugabo we Shakib, gusa nyuma y’iminsi mike hahise hazamuka umwuka mubi kubera amashusho Diamond yashize ku mbuga nkoranyambaga arimo gutemberana na Zari bikababaza Zuchu, gusa nyuma y’iminsi mike baje kongera kwiyunga.
