Umuhanzikazi wo muri Uganda ufite inkomoko mu Rwanda Lillian Mbabazi, magingo aya biratangazwa ko amaze amezi 17 yose atishyura nyiribyondo, ibyatumye yitababaza abanyamategeko bahamagaza polisi ngo ize imusohore mu nzu ye ku ngufu.
Ibi byatangajwe na nyirinzu Sitran Deshpande, aho yatangarije Urban TV ko yakodesheje inzu Lilian Mbabazi muri Gashyantare 2018 amafaranga miliyoni 1.5 ya Uganda angana n'ibihumbi 484,631.60 by'amanyarwanda buri kwezi, ariko ngo aheruka amafaranga ye muri Mata 2022.
Nyirinzu Sitran ati " Icyo mvuga ni uko adaheruka kunyishyura. Mperuka amafaranga ye muri Mata 2022. Nyuma yaho yakomezaga kunsezeranya ko azanyishyura, ariko ntabikore." Sufian Kasirye uwunganira mu matekego nyiribyondo, yavuze ko kuri ubu ikirego kiri kuri polisi.

Umuhanzikazi Lilian Mbabazi arashinjwa kutishyura nyiribyondo
Uyu munyategeko, yavuze ko bakomeje kumuvugisha ngo yishyure, ariko ngo birananirana. Amajwi ya telefone uyu munyamategeko yafashe uyu muhanzikazi, aba avuga ko akeneye igihe kinini cyo kwitegura kugira ngo akure ibikoresho bye mu nzu, nkuko Pulsa Uganda ibyandika.
Lilian Mbabazi akaba yumvikana avuga ko atari mu mugi ahubwo ko araza kugaruka kuri uyu Kane tariki ya 28 Nzeri 2023, kugira ngo akure ibikoresho bye mu nzu. Nibirenze none kuri iyi tariki, polisi yo mu gace ka Konge mu nkengero z'Umurwa Mukuru Kampala ari naho iyi nzu iherereye, iratangira inzira zo kumusohora kumbaraga.

Lilian Mbabazi Umugandekazi ufite inkomoko mu Rwanda
