Yampano yaburiye abakoresha telefone

Yampano yaburiye abakoresha telefone

 Mar 14, 2026 - 21:14

Umuhanzi Uworizagwira Florien uzwi nka Yampano yagiriye inama abantu bakoresha telefone zigendanwa, abibutsa ko batagomba kuzizera cyane cyane mu kubikamo amabanga yabo bwite.

Yabitangaje abinyujije ku kiganiro yasangije abamukurikira kuri shene ye ya YouTube, aho yagarutse ku buzima amaze iminsi acamo we n’umugore we nyuma y’ibibazo by’isakazwa ry'amashusho yabo bari gutera akabariro.

Muri iki kiganiro, Yampano yihanangirije abantu ko telefone atari incuti yizewe ku buryo bayibikamo amabanga yabo yose.

Yagize ati: “Ushobora kwibwira ko nta wundi uzi urufunguzo rwa telefone yawe, ariko si ko biri. Iyi telefone ntabwo ari incuti, niba ufite ibanga rikomeye waribika mu mutwe aho kuribika muri telefone.”

Yongeyeho ko hari ibintu byinshi byagiye biba bigaturuka ku makuru yabitswe muri telefone, bityo ko abantu bagomba kwitonda mu kuyizera.

Ati: “Telefone si iyo kwizera cyane kuko byinshi mu bibazo biba bishingiye ku makuru ayibitsemo. Ndetse si na telefone gusa, hari n’abantu udakwiye guha icyizere cyose.”

Yavuze ko umuntu ukwiriye kugirira icyizere cyuzuye ari uwo uzi neza ku buryo ashobora no kumenya amakuru yawe y’ingenzi nko kuba yamenya urufunguzo rwa banki yawe.

Ibi Yampano yabigarutseho nyuma y’uko mu minsi ishize ku mbuga nkoranyambaga hasakajwe amashusho ye ari kumwe n’umugore we bari gutera akabariro, ibintu byateje impaka ndende ku mbuga nkoranyambaga. Ndetse kugeza magingo aya hari n’abantu bamwe bagikurikiranwa bakekwaho kugira uruhare mu kuyasakaza.

Nyuma y’ibi bibazo Yampano n’umugore we bavuze ko banyuze mu bihe bikomeye, ariko bakomeje kugerageza kurwana nabyo no gusobanurira abakunzi babo uko ubuzima bwabo bwifashe muri iki gihe.

Umwanditsi: NIYOMUKIZA Gratien