Nk’uko ubushinjacyaha bwo mu gace ka DeKalb bubitangaza, umugabo mu mujyibwa Atlanta yahamwe n’icyaha cyo kwica inshuti ye hejuru y’amadolari 35.
Ku wa Mbere w’iki cyumweru, umucamanza w’urukiko rwisumbuye rwa DeKalb yasanze Rickey Carter w’imyaka 65 ahamwa n’icyaha ashinjwa cyo kwica umuntu, gukomeretsa bikabije no gutunga imbunda, nyuma y’urupfu rwa Quinlan Parker w’imyaka 48, yishe mu ya 28 Mutarama 2022.
Carter yakatiwe igifungo cya burundu hiyongereyeho imyaka itanu.
Abapolisi bo mu gace ka DeKalb bitabye telephone y’umuntu wayihamagaye avuga ko hari umuntu urasiwe mu nzu iri mu gace ka Maypop Lane. Icyakora, ngo ku bw’amahirwe make abapolisi basanze Parker yapfuye azize igikomere kimwe cy’isasu yari yarashwe mu gituza.
Abashinzwe iperereza babaza umugore wa Parker, yavuze ko nyuma gato yuko umugabo we atashye, Carter yakomanze ku rugi, maze bakamuha karibu nk’inshuti ye ya kera.
Amakuru avuga ko avuga ko bombi batangiye kujya impaka ku bijyanye n’amafaranga Parker yari yamugurije mu byumweru bike byari bishize.
Ngo icyo gihe umukobwa wa Parker yahise yinjira mu cyumba nyuma yo kumva induru atangira gufata amajwi kuri terefone ye igendanwa.
Umugore wa Parker yakomeje avuga ko Carter yakuyemo imbunda nto y’umukara, hanyuma akumva urusasu.
Ubushinjacyaha bw’akarere bwavuze ko Carter yavuze ko yarashe Parker mu rwego rwo kwirwanaho, ariko amashusho ya terefone ngendanwa akamutamaza.
