Ibyari igitaramo cy'umuraperi 50 Cent, byahinduye isura, ubwo umwe mu bafana be w'umugore yibarukaga igitaramo kirimbanyije.
Ku bw'amahirwe, abari bashinzwe ubuvuzi muri iki gitaramo, bihutiye kugera kuri uyu mugore, wagaragazaga ko adatekanye kandi afite ikibazo, bamufasha kubyara umwana w'umukobwa, nyuma baza guhita bamwohereza mu bitaro byo muri leta ya Washington.
50 Cent ibitaramo bye bikomeje kuzamo kidobya
Ibitaramo by'uyu muraperi bikomeje kuba agatogo, nyuma yuko mu minsi yashize abafana biteguraga kwakira Lil Wayne ku rubyiniro, akaburirwa irengero ku munota wa nyuma. Mu gitaramo cyakurikiye uyu muhanzi ubwe yakubise mikoro (microphone) umwe mu bari mu gitaramo cye, none igikurikiye na cyo umufana yabyariyemo.
Si ubwa mbere umubyeyi yibarukira mu gitaramo, kuko umwaka ushize muri Brazil, umubyeyi umwe yafashwe n'ibise akabyarira umwana w'umuhungu mu gitaramo cya rimwe mu matsinda(band) akomeye muri iki gihugu.
