Wiz Khalifa yafatanwe ibiyobyabwenge muri Romania

Wiz Khalifa yafatanwe ibiyobyabwenge muri Romania

 Jul 14, 2024 - 17:21

Umuraperi ukomoka muri Leta Zunze Ubumwe Za America, Wiz Khalifa, yafatanwe ibiyobyabwenge muri Romania aho yari yagiye gutaramira kuri iki cyumweru, kuri ubu akaba ari gukorwaho iperereza.

Wiz Khalifa yafashwe ubwo hatangwaga amakuru ku nzego z’umtekano ko yinjije ikiyobyabwenge cya ‘Cannabis’ gifatwa nk’ikiyobyabwenge gikaze kandi kitemewe na gato muri Romania, aho yari yagiye gutarama mu gitaramo yatumiwemo kiswe ‘Beach Please’.

Inzego z’umutekano zatangaje ko Wiz Khalifa yafatanwe ibiyobyabwenge birenga ibiro 18 by’iki kiyobyabwenge ndetse afatanwa ibindi yanyweraga ku rubyiniro.

Icyakora ku bw’amahirwe ntabwo Wiz Khalifa yigeze atabwa muri yombi, kuri ubu iperereza rikaba rikomeje.

Umuntu wese ufatanywe iki kiyobyabwenge muri Romania, ahanishwa igifungo k’imyaka icumi.