Uwari umugabo wa Tiwa Savage ari kumusingiza

Uwari umugabo wa Tiwa Savage ari kumusingiza

 Oct 22, 2023 - 15:59

Uwahoze ari umugabo wa Tiwa Savage aravuga ko nubwo ntacyo afasha umwana wabo ariko ngo nyina aracyamubwira ko se ari intwari.

Tunji ‘Teebillz’ Balogun wari umugabo w'umuhanzi Tiwa Savage, kuri ubu arimo kumukeza avuga ko nubwo batandukanye ariko ngo akomeje kurera umwana wabo neza kabone nubwo ntabufasha ahereza umwana we, ariko ngo Tiwa Savage aracyabwira umwana ko se ari "superman".

Mu butumwa uyu mugabo yacishije ku ruta rwe rwa Instagram, yatangaje ko kuri ubu ashima Imana kandi agashimira na Tiwa Savage kuba akomeje kurera neza umuhungu wabo Jamal ufite imyaka umunani nubwo batabana nk'umugore n'umugabo.

Teebillz wari umugabo wa Tiwa Savage aramushimira ko akomeje kurera neza umuhungu wabo nubwo ntacyo abafasha

Teebillz yavuze ko iyo arebye abandi bagabo bahuje ibibazo uburyo babayeho, we ngo yishimira ko nubwo nta bufasha ahereza umwana we, ariko ngo nyina atoza umuhungu wabo kumwubaha nka se w'intwari.

Mu magambo ye ati " Iyo ndebe abandi bagabo dufite ikibazo kimwe, mbona ari umugisha kuri nge. Nta kintu mfasha mama Jamal, ariko tubanye neza mu rukundo. Nubwo nta kintu nakimwe mbafasha, ariko amfata nka superman ku mwana wange. Kuba uri umubyeyi wibana kandi ukabikora neza, nshima Imana. Kandi nawe ndamushimira."

Tiwa Savage n'uwari umugabo we Teebillz

Hagati aho, Tiwa Savage na Teebillz bakaba barubatse urugo ku wa 23 Ugushyingo 2013, ari nako mu 2015 baje kwibaruka umwana w'umuhungu bise Jamal. Icyakora, ntibabashije kurambana, dore ko mu 2018 baje gutandukana bashinjanya gucana inyuma no kubatwa n'inzoga.