Usher akomeje kunyurwa n'umuziki wa Nigeria

Usher akomeje kunyurwa n'umuziki wa Nigeria

 Feb 28, 2024 - 19:34

Nyuma yo gukorana indirimbo n'abahanzi batandukanye bo mu gihugu cya Nigeria, umuhanzi wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Usher Raymond, yavuze ko atarashira inyota ya Afrobeat.

Umuhanzi w’icyamamare mu njyana ya R&B ukomoka muri Amerika, Usher, yasobanuye neza ko ashaka kwiyegereza umuziki wa Afrobeat.

Usher yatangaje ko agiye gukomeza kwiyegereza Afrobeats 

Ibi yabivuze nyuma yo kunyurwa n’imiririmbire y’abahanzi bo muri Nigeria, cyane ko amaze gukorana indirimbo n’abanzi bo muri icyo gihugu, barimo Burna Boy na Pheelz, ku muzingo we mushya yise “Home Coming”.

Mu kiganiro yagiranye na Apple Music, Usher yasobanuye ko ateganya gukora izindi ndirimbo n’abahanzi bo muri Nigeria ndetse no kumenyekanisha umuco wa Afurika, change ngo indirimbo zabo zizwi ku isi yose, bityo ngo akaba ari na yo mpamvu yifuza kwiyegereza umuziki wa Afrobeat.

Usher yari asanzwe afitanye indirimbo n'abahanzi nka Burna Boy 

Asher akomeje kugaragaza urukundo rwinshi, kuko no mu minsi yashize yasabye umuhanzikazi wo muri Tanzania, Nandy, ko basubiranamo indirimbo ye yise “Dah”.