Umuririmbyikazi ukomoka muri Afurika y'Epfo Tyla Laura Seethal amazina nyakuri ya Tyla, yatangaje ko yamaze imyaka itatu akora album ye aheruka gushora yise 'TYLA', nubwo avuga ko burya umuhanzikazi Tems wo muri Nigeria ari we watumye itinda gusohoka.
Mu kiganiro Tyla yagiranye na MTV Live, yavuze ko yasoje gukora iyi album ye ayohereza mu nzu akoreramo umuziki ya "FAX Records/Epic Records", ariko ntiyahita isohoka kuko Tems atari yakohereje igitero cye mu ndirimbo bafatanyije bise "No.1", gusa ngo kera kabaye yaje kohereza igitero cye indirimbo irarangira.
Tyla aravuga ko Tems ari we watindije album ye
Ni mu gihe umurirbyi wa "Water" yashimangiye ko Tems ari umwamikazi wa muzika muri Afurika, bityo ko yagombaga gukorana nawe. Ati " Natanze album yange Tems atarohereza igitero cye. Byabaye ngombwa ko mutegereza, gusa yaje kucyohereza. Ariko nanone ni Umwamikazi w'umuziki muri Afurika."
Hagati aho, Tyla w'imyaka 22 watangiye umuziki mu 2019, akaba yarashyize hanze album ye ya Mbere ku wa 22 Werurwe 2024, aho iriho indirimbo 14. Akaba yarayikoranyeho n'abandi bahanzi bakomeye barimo w'umunyamerika Becky G, Travis Scott basubiranyemo indirimbo 'Water' yegukanye Grammy Awards 2024 n'abandi.


Tyla aremeza ko Tems ari umwamikazi w'umuziki wa Afurika
