Taylor Swift yongeye kwatsa umuriro hagati ye na Kim Kardashian

Taylor Swift yongeye kwatsa umuriro hagati ye na Kim Kardashian

 Apr 20, 2024 - 14:41

Nyuma yo gushyira hanze indirimbo ziri ku muzingo we mushya yashyize hanze ku munsi w'ejo, Taylor Swift yongeye kubyutsa umwuka mubi hagati ye na Kim Kardashian, nyuma y'uko bivuzwe ko hari zimwe mu ndirimbo ziri kuri uwo muzingo zibasira Kim Kardashian.

Album nshya ikaba n'iya 11 y'umuhazikazi w’umunyamerika, Taylor Swift yise  ‘The Tortured Poets Department’ bivugwa ko hari imwe mu ndirimbo ziyigize zibasira umunyamideri Kim Kardashian.

Nk’uko tubikesha ikinyamakuru TMZ, uwo muzingo wagiye hanze ku munsi w’ejo, uriho indirimbo yiswe  ‘thanK you aIMee’ ari yo bivugwa ko yibasiramo Kim Kardashian cyane cyane binashingiye ku nyuguti nkuru ziri mu mutwe w'iyo ndirimbo, zihura n'izina Kim (K I M).

Si iyo gusa kandi, kuko no mu yindi ndirimbo iri kuri uwo muzingo yitwa “Cassandra” Taylor Swift yibasiramo uyu mugore wahoze ari uwa Kanye West, ku buryo benshi bibajije icyo biza gucura hagati y’aba bagore bombi bari basanzwe badacana uwaka.

Amakimbirane ya Kim na Swift yatangiye mu 2016 nyuma yuko uwahoze ari umugabo wa Kim, Kanye West asohoye indirimbo “Famous”, indirimbo yavugaga ko Kanye ari we wagize Taylor icyamamare, bikavugwa ko Kim yagize uruhare mu kwandika iyi ndirimbo.