Kuri ubu amakuru ari mu binyamakuru no mu bitangazamakuru byo mu burengerazuba bw'Isi byiganjemo iby'imyidagaduro, ni uko umuhanzikazi Taylor Alison Swift yaba ari mu nzira zo kugirana imikoranire na sosiyete ya Adidas yo kubamamariza.
Aya makuru aje, nyuma y'uko iyi sosiyete isanzwe ikora ibikoresho byiganjemo imyambaro, ikomeje guhura n'igihombo gikomeye nyuma yo gutandukana n'umuraperi Kanye West mu mwaka washize. Adidas yatandukanye na West, nyuma y'uko uyu muraperi yishoye mu mvugo z'urwango ku Bayahudi (Antisemitism).
Taylor Swift yaba agiye gusimbura Kanye West mu kwamamariza Adidas
Bigaragazwa ko kubera ibyo bikorwa bya Kanye West by'urwango ku Bayahudi, byatumye Adidas ihomba miliyoni 771 z'amadorari ya Amerika mu 2023. Muri uwo mwaka kandi, nibwo batandukanye n'undi muhanzi Beyoncé nawe bari bafitanye imikoranire.
Ibyo kuba Taylor Swift yagirana amasezerano na Adidas, byatijwe umurindi na CEO w'iyi sosiyete Bjørn Gulden, ubwo yavugaga ko kuba bakorana nta kibazo kibirimo, kuko ngo ari umuhanzi ukomeye kandi wiyoroshya. Ikindi kandi, ngo yambara imyenda yabo nta n'amasezerano bafitanye, bityo rero, ngo byaba ari byiza.
Ati " Bamwe muri bamwe ejo hashize bambajije niba twarasinyishije Taylor Swift. Reka mvuge ko nabikunda cyane. Gusa ntabwo nzi ukuntu twabikora, ariko kuri ubu, yambara ibikorwa byacu rimwe na rimwe kandi tutamufasha." Magingo aya, Taylor Swift akaba nta Kompanyi yamamariza, bikaba bivuze ko byoroshye kuba yagirana amasezerano na Adidas
Taylor Swift yaba agiye kwamamariza Adidas
