Icyamamare mu muziki wa Nigeria Oludipe Oluwasanmi David amazina nyakuri y'umuhanzi Spyro, aratangaza ko kuri ubu agowe no kumenya umukobwa umukunda by'ukuri bitewe n'ubusitari bwe ndetse n'amafaranga afite.
Kuri Spyro, avuga ko kuri ubu arimo kwicuza kuba atarashatse umukunzi ataraba umusitari, none ubu yabaye icyamamare bikaba byaramugoye kumenya niba umukobwa umukundira uko ari cyangwa se niba amukundira ibyo afite.
Ati:"Nakifuje kuba narabonye umukunzi mbere yo kwamamara. Nk'icyamamare, uba ufite ubwoba kubera ko ntabwo uba uzi niba umuntu agukunda kubera uwo uriwe cyangwa se agukundira icyo uricyo."
Spyro wamenyakanye cyane mu ndirimbo Who’s Your Guy’ yafatanyije na Tiwa Savage, ahamya ko akunda umukobwa ufite ubwenge, aho ahamya ko iyo aganiriye n'umugore ntabimubonemo biba ari ikibazo.
Uyu musore kandi avuga ko agira amahirwe make mu rukundo, kubera ko ashyira imbere umwuga we wa muzika aho gushyira imbere umubano yaba afitanye n'umuntu.


Spyro aricuza kuba yaranze gushaka umukunzi ataraba umusitari
