Umuririmbyikazi wo mu gihugu cya Uganda Sheebah Karungi, yatangaje ibintu afata nk'urufunguzo mbere yo kuba yagirana umubano n'umugabo. Yagaragaje ko ikintu cya mbere umusore agomba kuba afite, ari ukuba amwumva kuko ngo usanga hari abagabo batajya bumva abagore babo.
Uretse kuba amwumva, ariko kandi ngo agomba no kumureka akaba uwo ari we, akemera imbaraga ze kandi akaba yemera uburinganire n'ubwuzuzanye. Kuri Shebeeh, avuga ko abantu bagira imico n'imigenzereze itandukanye, bityo ko iyo umugabo atakumva ntacyo mwageraho.
Sheebah Karungi aremeza ko umusore bajya mu rukundo agomba kuba amwumva
Ikindi uyu muhanzi ashimangira ko umusore agomba kuba afite, ngo ni uko yamukundira uko ari, atagerageje kumuhindura ngo agendera ku byifuzo bye. Ni mu gihe agaragaza ko kuba umusore yamushyigikira mu bikorwa bye, ari ingingo ikomeye mu mibanire y'abantu.
Yunzemo ko umukunzi we agomba kuba amwungura ibitekerezo ku ngingo runaka, kandi akamutera akanyabugabo mu bindi bikorwa bishya ashaka gukora. Mu minsi yashize, Sheebah Karungi akaba yarakunze gutangaza ko impamvu adashaka umugabo, ari uko atarabona umukwiriye muri Uganda.
Sheebah Karungi aratangaza ko atari yabona umugabo umukwiriye muri Uganda
