Umuhanzikazi Rihanna yatunguye benshi hirya no hino ku mbuga nkoranyambaga nyuma yo kugaragara mu Buhinde yamabye ipantaro areka yakenyeye n’igitambaro.
Rihanna wagiye mu Buhinde akenyeye igitambaro akomeje kurikoroza
Ni imyambarire yavugishije benshi, amafoto yafashwe arimo kuganira n’umuherwe Mukesh Ambani ku bijyanye no kuba yamuririmbira mu birori by'ubukwe bw'umuhungu we Anant Ambani.
Benshi babifashe nko kuba Rihanna amaze gutwarwa n’ubuzima bwo kuba umugore ndetse no kuba umubyeyi, ku buryo atakiri ngo wa Rihanna wahoze ari rutwitsi ku mbuga nkoranyambaga.
Rihanna yataramye mu bukwe bw'umukire mu Buhinde
Tugarutse ku by’ibirori yari yagiyemo, ibitangazamakuru byo muri iki gihugu bibitangaza ko Rihanna yaba yahembwe akayabo kubera kuko ngo yahawe miliyoni 6 z'amadolari, ni ukuvuga arenga miliyari 6 mu manyarwanda.
Uyu mukire wamutumiye na we akomeje kuba ikimenyabose, kuko bitari ubwa mbere atumira abahanzi bakomeye kugira ngo baririmbe mu birori by’ubukwe bw’abana be, kuko muri 2018 yishyuye akayabo umuhanzikazi Beyonce ngo aririmbe mu bukwe bw’umukobwa we Isha Ambani.
