Kuri ubu Rihanna yamaze kuba umuhanzikazi wa mbere ubashije guca agahigo ko kuba ari we muhanzikazi ku Isi ufite indirimbo zigera kuri 16 zumviswe n'abasanga miliyari kuri Spotify.
Ni agahigo aciye nyuma y'uko indirimbo ye yise 'Don't Stop The Music' nayo yujuje abamaze kuyumva barenga miliyari, ihita yuzuza indirimbo 16.
Abigezeho kandi nyuma y'uko mu mwaka wa 2023 nabwo yari yabaye umuhanzikazi wa mbere ufite indirimbo 10 zumviswe n'abarenga miliyari.
Kuri ubu Rihanna akaba yicaye ku ntebe imwe n'umuraperi Drake nawe uherutse kuzuza indirimbo 16 zumviswe n'abasanga miliyari kuri uru rubuga.