Perezida Museveni yasabye abanya-Uganda kuva ku ngeso yo gusaba inkwano

Perezida Museveni yasabye abanya-Uganda kuva ku ngeso yo gusaba inkwano

 Mar 10, 2024 - 19:50

Benshi baguye mu nkantu nyuma y'amagambo ya Perezida wa Uganda Yoweli Museveni, wavuze ko abasore badakwiye gusabwa inkwano.

Perezida wa Uganda, Yoweri Museveni yavuze ko atajya yakira inkwano ku bakobwa be, ahubwo ari we wishyura inkwano imiryango y’abasore ba barongoye abakobwa be.

Ibi binyuranye n’imigenzo n’imigenzereze yo mu bwoko bwa Wanyankole aho Museveni akomoka, aho umuryango w’umusore ari wo ugomba kwishyura inkwano umuryango w’umugeni.

Museveni, amaze gushyingira abakobwa batatu kandi ngo bose ntavkwano yakiriye.

Yavuze ko ikigamijwe mu gikorwa cye ari ugutanga isomo ry’impinduka muri sosiyete kugira ngo bamenye ko niba ishaka kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina no kugera ku bushobozi bw’umugore, ari byiza ko umukobwa yajya ku mugabo we nta gitutu cy’ikwano.

Museveni yavuze ibi ku munsi wo ku wa Gatanu tariki 8 Werurwe, ubwo yavugaga mu birori byo kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’abagore, avuga ko imiryango myinshi y’Abanyankole imaze gukungahara mu bworozi bw’inka, ku buryo yaretse ingeso yo gutanga no gusaba inkwano, cyane cyane inka.