Nyuma y'urupfu rwa Takeoff Quavo yiyemeje guhangana n'igisa n'imbunda cyose

Nyuma y'urupfu rwa Takeoff Quavo yiyemeje guhangana n'igisa n'imbunda cyose

 Mar 21, 2024 - 18:42

Umuraperi Quavo yashoye akayabo mu kurwanya urugomo rukoreshwa imbunda, nyuma y'urupfu rwa mugenzi we Takeoff bakoranye mu itsinda rya Migos.

Quavo yatangaje ko agiye gufatanya na Rocket Foundation gutangiza gahunda ya “SPARK Grants”. Iyi gahunda izafasha imiryango ikora kugira ngo igabanye ihohoterwa ry’abaturage mu mujyi wa Atlanta ndetse no hanze yawo.

Quavo yiyemeje guhangana n'igisa n'imbunda cyose

Gahunda ya “Spark Grants” izatanga amadolari 10,000 ku miryango 10 ikorera muri Atlanta, mu rwego rwo ufasha abaturage no kumenyekanisha intego zayo, byose hamwe bikazahura n’akayabo k’amadorari ibihumbi 100, arenga miliyoni 100 mu mafaranga y’uRwanda.

Inkuru dukesha ikinyamakuru Variety, ivuga ko Quavo yashinze Rocket Foundation ifite intego yo guhagarika urugomo rukoreshwa  imbunda muri Amerika nyuma y’uko ari rwo rwahitanye mugenzi Takeoff bakoranye mu itsinda rya Migos. 

Quavo yatangaje iki gikorwa nyuma yo kubonana na Visi Perezida wa Amerika, Kamala Harris muri Nzeri ishize i Washington, muri Leta zunze ubumwe za Amerika. 

Quavo yashoye akayabo mu kurwanya urugomo rukoreshwa imbunda 

Icyo gihe yaragize ati: “Nishimiye gutangiza iyi gahunda igamije gusubiza icyubahiro Takeoff n'imiryango itabarika yibasiwe n’urugomo rukoreshwa imbunda.”

Abatsindiye inkunga muri iyo gahunda bazamenyekana ku ya 18 Kamena, itariki bibukiraho urupfu rwa Takeoff mu kwezi kwahariwe kurwanya ihohoterwa rikoreshwa imbuga.