Nyuma yo kubura umukunzi umubereye yakoze ubukwe nta mugabo

Nyuma yo kubura umukunzi umubereye yakoze ubukwe nta mugabo

 Oct 14, 2023 - 21:09

Umugore wo mu gihugu cy'Ubwongereza, yavugishije benshi nyuma yo gukora ubukwe nta mugabo afite.

Umugore umaze imyaka 20 azigamira ubukwe bw'inzozi ze, byarangiye aya mafaranga ayakoresheje mu bukwe butagira umugabo, nyuma yo kubura umukunzi umubereye.

Sarah yakoze ubukwe nta mugabo, nyuma yo kubura umubereye

Sarah Wilkinson w'imyaka 42, yahisemo gukora ibirori by'ubukwe nta mugabo, ibirori yakorewe n'inshuti ze n'umuryango ku ya 30 Nzeri muri Harvest House i Felixstowe,  Suffolk, mu Bwongereza.

Ababashije kwihera amaso ibi birori, bavuze ko rwose byari ibyishimo gusa, ubwo uyu mugore yiyambikaga impeta y'abashakanye.

Uyu mugeni we yavuze ko wari umunsi w'umunezero kuri we kubona abantu bose bamuhanze amaso. Yavuze ko n'ubwo butari ubukwe bwemewe kuko nta mugabo basezeranye, gusa ko na we yishimiye kuba yakoze ubukwe.

Sarah w'imyaka 42, avuga ko yamaze ubuzima bwe abika amafaranga yo kuzakoresha mu bukwe bwe, bityo ko kuba yarabize umugabo umubereye bitamubuza kuyakoresha icyo yayanikoye.

Ubu bukwe butagira umukwe, yabushoyemo arenga miliyoni 12 z'amanyarwanda

Amakuru ya BBC, avuga ko uyu mugore yashoye muri ubu bukwe agera ku bihumbi 10 by'ama-pound, ni ukuvuga arenga miliyoni 12 z'amanyarwanda, hatabariwemo ayo yavuze impeta ya diyama yiyambitse.

Inshuti ze zari zanifatanyije na we muri ibi birori, zivuga ko uyu mugore yagize iki gitekerezo ubwo yuzuzaga imyaka 40, ariko bakabicira inyeri bibwira ko atazabikora.