Jada Pinkett Smith arashaka uburyo yagorora amagambo yavuze ubwo yashyiraga hanze igitabo cye yise Worthy.
Jada Pinkett Smith umaze kabiri yihakana umugabo yemeye ko basubiranye nyuma y'ijoro rya Oscars
Mu ntangiriro z’uku kwezi, uyu mukinnyi wa filime yatangaje mu kiganiro yagiranye na NBC News, ko we n’umugabo we Will Smith babayeho ubuzima butandukanye rwose kandi ko bamaze imyaka irindwi batandukanye, kuva mu 2016.
Icyakora, ubu yatangaje ko batandukanye gusa kugeza mu ijoro rya Oscars 2022, nk’uko Hollywood Unlocked ibitangaza.
Mu birori byo kwamamaza igitabo cye, Pinkett Smith yabwiye abari aho ati: “Aha niho itangazamakuru riba ridutegeye rishaka amakuru gusa bakinyuza hirya no hino, ariko nge mba nabibonye. Nibyo, twatandukanye imyaka irindwi ishize kugeza mu ijoro rya Oscars! ”
Pinkett yavuze ko nubwo bitaranjya mu buryo neza, ariko we na Will barimo gukora ibishoboka byose
Mu kiganiro, umunyamakuru yasabye uyu mwanditsi gusobanura ijana ku ijana ibijyanye no gusubirana na Smith, aho Jada yagiz ati: “Nibyo, turimo gukora cyane kugira ngo dusubize umubano wacu uko wahoze.”
Ati: “Ibi ni ibijyanye no gushyingirwa k’umugabo n’umugore, ndetse n'izira yanjye yo gukira. Rero njye ninjiye muri urwo rugendo mfite ibitekerezo bibi byambuzaga kubona Will uko ari. Ntabwo ashobora kuba intungane. Ngomba kumwakira uko ari, kuko nanjye yanyakiriye ku muntu uko ndi, kandi turashaka gukundana gutyo.”
Mu cyumweru gishize, ubwo yavuganaga na Stephen Colbert kuri “The Late Show,” Pinkett Smith yabwiye uyu munyamakuru ati: “Aracyari umugabo wanjye,” ubwo yamubazaga niba Smith akiri umugabo we.
Yiyemereye ko yarwanye no kumenya niba ashaka kuba kure ye cyangwa guhana gatanya.
Yavuze ko kandi urushyi Will Smith yakubise Chris Rock, rwahinduye byinshi ku mubano wabo.
Pinkett Smith yari aherutse kuvuga ko amaze imyaka irindwi atandukanye na Will Smith
Yagize ati:”Wabyizera cyangwa ntubyizere, gusa biratangaje uburyo ibintu bikomeye bishobora guhuza abantu. Ibyo ni ukuri, kuko Oscars imaze kuba, nge na Will twarongeye turegerana.”
Ibi bije kandi bikurikira ibyo yari yavugiye mu kiganiro cyihariye yagiranye n’ikinyamakuru People, aho yavuze ko we na Will batari biteguyegutandukana.
