Umugabo ukiri imanzi kuba ku myaka 71 yashyize uruzitiro rw'ubwirinzi ku rugo rwe, rumaze imyaka 55 rurinda abagore kwinjira mu mbuga ye.
Uyu mugabo w'imyaka, Callitxe Nzamwita, avuga ko yubatse uruzitiro rwa metero 15 ruzengurutse urugo rwe kugira ngo abagore n'abaturage bamugume kure.
Nubwo atinya abagore, ni bo batunze uyu musanza kandi bamufasha kubaho mu buzima bwa buri munsi. Bamushakira ibyo kurya, ariko ntabwo abemerera kumwegera.
Ubwe yarivugiye ati: "Impamvu nifungiye iwanjye nkubaka n'uru ruzitiro ku nzu yanjye, ni uko nashakaga kumenya neza ko abagore batazagera hafi yanjye."
Umuturage utaravuzwe izina yongeyeho ati: "Igitangaje, nubwo atinya abagore, nitwe tumufasha kubona ibiryo ndetse nibintu bimwe na bimwe akeneye. Iyo ugerageje kumufasha, ntashaka ko tumwegera cyangwa ngo tuvugane.
Ahubwo, tumuha ibintu tubajugunye mu nzu ye, hanyuma akaza akabitora. Ntatwemerera kumwegera, ariko akomeza kwakira ibyo tumuhaye, ariko tumuri kure."
Bivugwa kandi ko iyo abonye umugore asa n'uwerekeza iwe, Callitxe ahita yifungira munzu ye.
Iyi manzi, bivugwa ko yaba arwaye gynophobia(intinyi), indwara idasanzwe yo gutinya abagore bikabije.
Iyi ndwara irangwa no kubira ibyuya byinshi mu gihe igitsina gore kikwegereye, umutima ugatera vuba vuba, no guhumeka insigane, nk'ibimenyetso by'ibanze.
Nubwo uyu mugabo afashwa n'abagore mu buzima bwe bwa buri munsi, abagore bo mu gace atuyemo ntibashobora kuganira na Callitxe, udashobora kubemerera kumwegera.
