Miley Cyrus ubwoba ni bwose nyuma yo guterwa mu rugo iwe

Miley Cyrus ubwoba ni bwose nyuma yo guterwa mu rugo iwe

 Oct 1, 2023 - 17:32

Miley Cyrus avuga ko agifite ubwoba bw'umuyekano we n'ubwo urukiko rusa n'urwakijije umugabo wari waramuzengereje.

Ubuzima bw'ibyamamare bukunze kugorana, cyane cyane iyo bahuye n'ikibazo cy'abantu bashaka kubizirikaho(Stalkers).

Miley Cyrus ubwoba ni bwose kubera umugabo wari waramuzengereje 

Ibi byagiye biba ku bahanzi bakomeye nka Miley Cyrus, ndetse na mugenzi we Taylor Swift yagiye ateshwa umutwe n'abagabo batatu bagiye bamwohereza amabaruwa amutera ubwoba, ndetse umwe muri bo, yigeze no kumutera iwe mu rugo. Ubu, Miley Cyrus na we yahuye n'ikibazo nk'iki.

Icyakora, Miley Cyrus we yakiriye amakuru meza, kuko urukiko rwamuhaye ubwirinzi bwo kumurinda umugabo w'imyaka 52, waruhukiye mu rugo rwe akiva muri gereza.

Uyu muhanzikazi, yabwiye urukiko ko uyu mugabo yajyaga amwandikira amusaba amafaranga kuva muri 2018, kugeza n'ubwo yaje kumwirebera mu rugo rwe.

Ibi byaje gukaza umurego muri 2022, ubwo uyu mugabo yagarukaga mu rugo rw'uyu mugore ubugira kabiri, aho yanaje gukurwa amaguru adakora hasi.

Amakuru ya TMZ, avuga ko uyu mugabo yatawe muri yombi mu Kuboza umwaka ushize, aza gufungurwa muri Kanama uyu mwaka, ari na bwo yahise aruhukira mu rugo rwa Miley Cyrus amutegeka kumuha imitungo ye.

Icyo gihe, umucamanza yahaye Cyrus ubudahangarwa kuri uyu mugabo, ndetse n'itegeko rimutegeka kutazongera kuvugana na we, kumutoteza cyangwa kwitabira ibirori ibyo ari byo byose uyu muhanzi arimo.

Miley Cyrus, nubwo urukiko rwasabye umugabo wari waramwitendetseho kumugendera kure, ubwoba ntiburashira.

Iri tegeko kandi, ryamubuzaga kwitabira ibitaramo no kutegera muri metero 10 yegera uyu muririmbyi, urugo rwe cyangwa imodoka ye.

Icyakora, nubwo yahawe ibi byose, Miley Cyrus akomeza kuvuga ko adatuje, kuko na n'ubu ubwoba ari bwose.