Mbosso aratakambira abafana be ngo bamufashe gukabya inzozi ze zirimo kuzimira

Mbosso aratakambira abafana be ngo bamufashe gukabya inzozi ze zirimo kuzimira

 Oct 9, 2023 - 17:30

Umuhanzi Mbosso umwe mu bakunzwe mu gihugu cya Tanzania, yasabye abafana kumufasha kugeza icyifuzo cye ku bo kireba.

Umwe mu bahanzi bakomeye muri Bongo Flava, Mbosso, yatangaje ko akunda filime no kuzikina, ariko ko ahangayikishijwe no kuba nta muntu uramwegera amusaba ko yamukinira muri filime.

Mbosso arifuza bikomeye kuzaba umukinnyi wa firime

Yasobanuye ko yigeze kubona amahirwe, ariko bikarangira adasinye amasezerano. Icyakora, ngo aracyifuza cyane kugaragara muri filime, kuko yizera ko byazamugirira akamaro we n'amahugarariye.

Muri aya mashusho Mbosso yashyize ku rubuga rwa Instagram yagize ati: "Mbonye abantu bumva ko bashaka ko nkina muri firime zabo, ndatekereza ko ubuyobozi bwanjye bwabyakira neza kubera ko ari ubucuruzi kandi twembi twabyungukiramo."

Mbosso avuga ko gukina firime byazamwinjiriza agatubutse we n'abamuhagarariye

Asoza kuri iki cyifuzo cye cyo gukina filime, Mbosso yasabye yinginga buri muntu wese by'umwibariko umukunzi we uzabona aya mashusho ye, kuzamufasha kuyakwirakwiza kugira ngo iki kifuzo ke kigere ku bo gikwiye kugeraho.