Umukinnyi wa Paris Saint-Germain, Kylian Mbappe ngo yareze nyir'iduka rya kebab mu Bufaransa nyuma yo gukoresha izina rye mu kwamamaza ubucuruzi bwe.
Mbappe yareze umucuruzi wa resitora
Mohamed Henni, nyiri iduka ricuruza kebab zo mu bwoko bwa Klub zikozwe mu mugati w’uruziga, ngo yagiye yamamaza kebab ze asobanura ko zisa n’umutwe wa Mbappe.
Amakuru avuga ko itsinda ry’abanyamategeko ba Mbappe ryamaze kurega Mohamed, bavuga ko arimo kwanduza izina ry’iki cyamamare.
Henni, ufite abayoboke miliyoni 1.8 ku rubuga rwa Instagram, abinyujije kuri urwo rubuga, yashyizeho amashusho yerekana amabaruwa yahawe n’abo bavoka.
Uwo mucuruzi ngo acuruza inyama ze n'imigati avuga ko bisa n'umutwe wa Mbappe
Byongeye kandi, ukurikije ayo mabaruwa, Henni yasabwe kuvana izina rya Mbappe kuri menu ye mu minsi umunani kandi yaramuka atabikoze, akajya wa mu rukiko ku birego byo gukoresha izina ry’iki cyamamare mu bucuruzi atabanje kubiherwa uruhushya.
Icyakora, Henni bisa n’aho atabikozwa, avuga ko Mbappe n'abamuhagarariye nta soni bagira kuba baramwoherereje amabaruwa nk’ayo.
