Mu itangazo ryasohotse kuri uyu wa Mbere tariki ya 26 Gashyantare 2024, Sosiyete yitwa Universal Music Group (UMG) yita ku bikorwa by'imyidagaduro cyane iby'abahanzi, yavuze ko yasinyanye amasezerano y'imikoranire n'inzu itunganya umuziki ya Mavin Record yashinzwe na Don Jazzy.
Aya amasezerano impande zombi zashyizeho umukono, bemeje ko azarangira mu gice cya Gatatu cy'uyu mwaka, ubwo ni ukuvaga guhera muri Kamena kugera muri Nzeri 2024.
Icyakora, UMG ntabwo batangaje amafaranga batanze. Gusa bavuze ko Don Jazzy azakomeza kuba umuyobozi mukuru wa Mavin Record kuko ari nawe wayishinze.
Mavin Record ya Don Jazzy yabonye abafatanyabikorwa bashya
Nubwo impande zose zasinye amasezerano, ariko bategereje ko inzego za Leta zibiha umugisha kugira ngo batangire bakore mu buryo bwubahirije amategeko.
Hagati aho, Mavin Record ikaba ibarizwamo abahanzi barimo: Rema, Ayra Starr, Crayon, Johnny Drille, Ladipoe, Magixx, Boy Spyce, Bayanni, na Lifesize Teddy. Aba bafatanyabikorwa, bakaba biyemeje gukomeza kuzamura abahanzi.
