Ubushakashatsi buvuga ko uruhu rwinkoko rufite ibinure byinshi bishobora kwangiza ubuzima bwa muntu.
Nk’uko bigaragara ku mbuga za interineti zitandukanye ku isi, basobanura ko uruhu rw’inkoko rufite ibinure byinshi, ku buryo abantu benshi babikuraho kugira ngo barengere ubuzima bwabo, nubwo bifasha inyama gusa neza mu gihe batetse cyangwa bazokeje mu ifuru.
Umuhanga mu by'imirire ukomoka mu kigo cyitwa 'Meat Nutrition Information Centre' muri Amerika, María Dolores Fernández Pazos, yemeje ko uruhu rw'inkoko rufite ibinure ku kigero cya 32%.
Nanone, iyi mpuguke yasobanuye ko muri ayo mavuta ari mu ruhu rw’inkoko, kimwe cya gatatu ari gusa ariyo mavuta atagira ingaruka ndetse afasha kuzamura urwego rwamaraso, naho bibiri bya gatatu by’amavuta yo muri urwo ruhu byose bigira uruhare mu kwongera urugero rwamavuta atari meza mu mubiri w’umuntu.
