Karrueche Tran ukomeje kugonganisha Chris Brown na Quavo yagize icyo avuga

Karrueche Tran ukomeje kugonganisha Chris Brown na Quavo yagize icyo avuga

 Apr 27, 2024 - 08:01

Mu gihe umuhanzi Chris Brown na mugenzi we Quavo bakomeje kwambikana ubusa mu ndirimbo bapfa umukobwa Karrueche Tran bose bahuriyeho batereta, yavuze ko ibiri kuba nta ruhare abifutemo, kandi ko akeneye amahoro mu buzima bwe.

Ibintu bikomeje gufata intera umunsi ku munsi hagati y'umuhanzi Chris Brown na mugenzi we Quavo bapfa umugore witwa Karrueche Tran, aho bombi bakomeje guterana amagambo binyuze mu ndirimbo.

Chris Brown yari aherutse gushyira hanze indirimbo yitwa 'Weakest link' aho abwira Quavo ko yagakwiye kuba ariwe wapfuye aho kugira ngo hapfe mugenzi we Takeoff, ndetse ko na bagenzi be mu itsinda rya Migos ariko babyifuzaga [Takeoff na Offset].

Ndetse kandi muri iyi ndirimbo Chris Brown yaje kwigamba kuri Quavo ko yamuciye inyuma ku mukobwa bahoze bakundana, aho yemeza ko bagiranye ibihe byiza ubwo yari agikunda na Quavo.

Karrueche Tran uri gutuma Chris Brown na Quavo babwizanya ukuri 

Quavo nawe mu minsi ishize, yaje gushyira hanze indirimbo yise 'Over hoes & bitches' asubiza Chris Brown amagambo atakwishimira kumva, harimo nk'imico ye mibi yo gukubita abagore, aho yibutswa ibyo yakoreye abarimo Rihanna, Karrueche Tran n'abandi.

Izi ndirimbo ebyiri z'aba bagabo zije zikurikira izasohotae mu byumweru byashize, aho Chris Brown yari yabanje kwibasira uyu muraperi mu ndirimbo yise 'Freaky', Quavo nawe agasubiza mu yo yise 'Tender'.

Kuri uyu Kane Karrueche Tran uri gutuma Chris Brown na Quavo bahondanya imitwe, yaganiriye na TMZ, avuga ko akeneye gutuza akabona amahoro mu buzima bwe, ndetse ko ibiri kuba byose nta ruhare abifutemo nubwo bose babaye abakunzi be.

Chris brown na Quavo bakomeje gushyamirana bapfa inkumi 

Ubwo umunyamakuru yamubazaga niba ajya yumva izo ndirimbo z'abo basore, yarabihakanye ndetse avuga ko bitamushimisha avuga ko byinjira mu buzima bwe, ashimangira ko akeneye gutuza akabaho mu mahoro.

Ababirebera hafi bavuga ko imvano y'urwango hagati y'aba bagabo bombi ari mu 2017, ubwo Quavo yatangiraga gutereta Karruche Tran wahoze akundana na Chris Brown.

Chris Brown na Tran bakundanye hagati ya 2010 na 2015, batandukana uyu mukobwa ashinja uyu muhanzi kumuhohotera ndetse no kumutera ubwoba bijyanye no kuba yamwica, ari nabyo Quavo yagarutseho muri iyi ndirimbo.