Kanye West yakije umuriro hagati ya Cardi B na Nicki Minaj

Kanye West yakije umuriro hagati ya Cardi B na Nicki Minaj

 Oct 2, 2023 - 13:57

Umuhanzi Kanye West yibasiye cyane umuraperikazi Cardi B avuga ko hari abamuzanye muri Rap kugira ngo aze gusimbura Nicki Minaj, ndetse akaba yanahujwe na Illuminati.

Umuraperi w'Umunyamerika akaba n'umuherwe Kanye West, yateje intugunda ku mbuga nkoranyambaga nyuma ya videwo yasohotse atangaza ko umuraperikazi Cardi B hari abantu bamuzanye mu muziki ngo aze guhangana n'umwamikazi wa Rap Nicki Minaj.

Kanye West, akaba yavuze ko nubwo adashidikanya ku mpano ya Cardi B, ariko ngo imirongo yo mundirimbo ze, ngo ntabwo ari we uyiyandikira. Ari nako yashimangiye ko Cardi B yibwira ko kuza guhangana na Nicki Minaj ari umugisha mu muziki, ariko ngo sibyo ahubwo ngo ni bibi.

Kanye West aravuga ko Cardi B hari abamuzanye ngo ahangane na Nicki Minaj

Mu magambo ya Kanye West ati " Cardi B yaranzanwe, kandi ntabwo ari we wiyandikira imirongo yo mundirimbo ze. Bamushyize hariya kugira ngo aze gusimbura Nicki Minaj. Ashobora gutekereza ko ari umugisha mu isi, ariko si ko bimeze."

Uyu muraperi akaba avuga ko abazanye Cardi B ngo ahangane na Nicki Minaj ari inzego z'ubutasi za USA "Central Intelligence Agency (CIA)" gusa hari n'ibinyamakuru byagiye kure byandika ko yazanwe na Illuminati kamwe mugatsiko k'ubwiru ku murongo umwe na Freemasons.