Kanye West washinjwe gushinyagurira Abayahudi yikomye inzoga

Kanye West washinjwe gushinyagurira Abayahudi yikomye inzoga

 Aug 8, 2024 - 07:58

Umuraperi Kanye West ukunze kugaragaraho ibikorwa bidahwitse no guhora mu manza z'urudaca, yavuze ko ubutumwa yigeze kwandika kuri X asa nushinyagurira Abayahudi, byose yabikoreshwaga n'inzoga yari yanyweye.

Mu mpera z'umwaka wa 2022 nibwo uyu muraperi wari usigaye afatwa nk'ufite ikibazo mu mutwe bitewe n'ibikorwa yari asigaye bidahwitse, yahagaritswe gukoresha urubuga rwa X (Twitter) ashinjwa gukwirakwizaho imvugo zibiba urwango n'urugomo.

Ajya guhagarikwa byaturutse kukuba yarifashishije konti ye akandikaho ubutumwa bugaragaza ikimenyecyo cyakoreshwaga n'Abanazi (Swastika), agihuza n'inyenyeri y'Abayahudi. Ni ibintu byababaje cyane abantu batandukanye by'umwihariko Abayahudi, bahita basaba umuyobozi wa X ko yagira icyo akora ku myitwarire ya Kanye West.

Elon Musk wari umaze igihe gito aguze uru rubuga, yavuze ko uyu muraperi yari yarenze ku mabwiriza ya X, niko gutangaza ko konti igiye guhagarikwa.

Ubu butumwa Kanye West yabwanditse n'ubundi nyuma y'uko yari aherutse kumvikana atakagiza Adolh Hitler wakoze akanayobora Jenoside yakorewe Abayahudi, avuga ko amukunda kuko nawe afite ibyiza yakoze birimo kuba yarakoze mikoro akoresha aririmba.

Muri ikiganiro yagiranye na Alex Jones, Kanye West yatakagije Hitler bigera aho ararengera avuga ko Abanazi yari ayoboye, atari bo bakoze Jenoside yaguyemo Abayahudi barenga miliyoni 6.

Nyuma yo gutangaza ibi byose, Kanye West byatangiye kumugiraho ingaruka zikomeye zirimo gufungirwa konti ye ya X, kompanyi nyinshi zikomeye zirimo Adidas, Balenciaga na The Gap bari bafitanye amasezerano y'ubucuruzi yahise ayatakaza, zimwe mu nshuti ze n'abakomeye bagendanaga batangiye kumucikaho.

Icyakora nyuma yo kubona ko bimaze kumukomerana, nibwo yaje kwifashisha urubuga rwe rwa Instagram, asaba imbabazi Abayahudi bose ku bw'amagambo mabi yavuze abakomeretsa.

Mu kiganiro yagiranye na Candance Owens cyagiye hanze ku munsi w'ejo, ariko kikaba cyari cyarakozwe mu mwaka wa 2022, Kanye West yavuze ko ajya kwandika buriya butumwa kuri X, yabikoreshejwe n'inzoga ya Hennessy yari yanyweye agasinda.