Iryinyo rya Billie Eilish ntiryavuzweho rumwe

Iryinyo rya Billie Eilish ntiryavuzweho rumwe

 Aug 17, 2023 - 06:51

Ku wa kabiri, Billie Eilish yashyize ahagaragara amenyo mashya ya diyama yongeye ku menyo ye.

Mu ruhererekane rw'amafoto, uyu muhanzikazi w'imyaka 21, yanerekanye amaherena mashya yicaye mu modoka ye.

Mu yandi mahusho, ni ho Billie yerekanyemo iryinyo ry'imbere rya diyama.

Ntibyatinze kugira ngo ibitekerezo bisakare munsi ya post ya Billie.

Nubwo hari abafana bamwe bishimiye amenyo ya Billie, abandi ntabwo bishimiye amenyo ye mashya, ndetse bamwe ntibatinye no kumubaza icyamuteye guhindura amenyo ye gutyo.