Indirimbo Komasava yasigiye isomo Babu Tale

Indirimbo Komasava yasigiye isomo Babu Tale

 Jul 27, 2024 - 09:18

Nyuma y'uko indirimbo Komasava ya Diamond Platnumz ikomeje kuba isereri mu mitwe ya benshi byumwihariko y'uko ayisubiranyemo na Jason Derulo, Babu Take ureberera inyungu Diamond, yatangaje ko iyi ndirimbo yamusigiye isomo rikomeye.

Babu Tale urebera Diamond inyungu abinyujije kuri Instagram ye yagize icyo avuga ku ndirimbo "Komasava" itari kuva mu kwana ka rubanda.

Babu Tale yagize ati:"Iyi ndirimbo KOMASAVA yampaye isomo rimwe gusa, ryuko nyuma yo kubira icyuya inyungu uyirya udanaraye.

Umwaka ushize Diamond Platnumz ubwo twari i Los Angeles, yatekerezaga uburyo yakomeza kogeraNgo isi kuruta uko byari bisanzwe hanyuma arambwira ngo nshake Jesson kugira ngo igihe niba yiteguye dukore indirimbo izaba ikimenya bose icyo byadusaba cyose.

Yakomeje agira ati:"Nashatse Jason Derulo gusa yashakaga kubanza kumenya ari ndirimbo ki ndetse izagerahe he, kuko amafaranga si cyo cyari ikibazo ahubwo ikibazo cyari urwego rw'igihangano.

Icyo gihe Diamond yarambwiye ati, 'Boss, humura, nzakora indirimbo abantu bose bo mu isi y'imyidagaduro bazashaka kumva.

Ibi byabaye impamo nyuma yuko ashyize hanze indirimbo "Komasava" ubu ubu yamaze kuba nk'indamutso ku isi yose.

Umwaka ushize twashoboye gukorana indirimbo n'abahanzi bakomeye ku isi, batari munsi ya 7, ariko ku bwanjye ku giti cyanjye, sinari narigeze ntekereza ko hari izagera ku rwego nk'urwa "Komasava"."

Indirimbo ya Diamond "Komasava" yanyuze abatari bake, kugera no kuri Jason Derulo, byanatumye yemera ko bayisubiranamo, ndetse ubu nyuma y'amasaha 24 isohotse ikaba imaze kurebwa n'abarenga miliyoni 2 ku rubuga rwa YouTube.