Imyambarire y'umuhungu wa Will Smith yatumye benshi bamubonamo Kanye West

Imyambarire y'umuhungu wa Will Smith yatumye benshi bamubonamo Kanye West

 Oct 3, 2023 - 16:15

Umuhungu wa Will Smith, yongeye kwigaragaza mu isura ya Kanye West, benshi bibaza ku myambarire ye.

Umuhungu wa rurangiranwa Will Smith, Jaden Smith, yagaragaye mu mashusho nyina yafashe arimo kwakira umuzigo w'ibitabo bya Memoir ye aherutse kwandika akayita "Worthy". Muri aya mashusho, uyu muhungu yari yambaye ikote rya purasitike(plastic) rimupfutse ahantu hose harimo n'igice gito cy'isura, imyambarire yari iharawe na Kanye West mu minsi ishize.

Jadan Smith si ubwa mbere akora ibintu nk'ibya Kanye West, kuko hari ubwo yiganaga n'inyogosho ze

Muri aya mashusho, uyu muryango w'abantu batanu wose wari wambaye mu buryo busanzwe, uretse Jaden Smith wari wambaye iyi myambaro yatunguye abantu.

Nyuma yuko aya mashusho ageze hanze, benshi bananiwe kwihangana maze baramumanuka. 

Bamwe bagize bati:"Ibi ni ibiki Jaden yadukanye?" Abandi bati:"Ni iki cyatumye yambara ibyenda nk'ibi? Ese yambariye ku rubura?"

Benshi bibajije icyatumye imyambaro nk'iyi mu gihe cy'ubushyuhe bwinshi

Ni abantu benshi bibajije ku cyateye uyu muhungu wa Will Smith kwambara gutya, mu gihe hari n'abibajije impamvu ababyeyi be bamwemereye kwambara nk'ikigori mu gihe cy'ubushyuhe. Hari n'abatatinye kuvuga ko wasanga ari Kanye West babonye, kuko imyambarire nk'iyi ari yo yamubayeho irangamuntu muri iyi minsi.