Imitungo ya Tekashi 6ix9ine yashyizwe muri cyamunara

Imitungo ya Tekashi 6ix9ine yashyizwe muri cyamunara

 Jul 9, 2024 - 10:45

Nyuma y'amezi hafi ane imodoka ibyiri z'umuraperi Tekashi 6ix9ine ari zo Lamborghini Urus na Bentley Continental GTC zifatiriwe, ku munsi w'ejo zagaragaye ku rubuga rwa cyamunara muri Amerika.

Nyuma y’amezi make Ikigo cy’imisoro n’amahoro muri Amerika kinjiye mu rugo rw’umuraperi 6ix9ine muri Florida maze kigafatira imodoka ze ebyiri zihenze ari zo Lamborghini Urus na Bentley Continental GTC, zombi zigiye gutezwa cyamunara.

Ni nyuma y’uko izo modika zari zafashwe muri Mata uyu mwaka, zombi zagaragaye ku rubuga rwa Leta rwa cyamunara yatangiye ku mugaragaro ku munsi w’ejo ku ya 8 Nyakanga, aho izo modoka igiciro cyo hasi zatangiriyeho ari ibihumbi 20 by’amadorari.

N’ubwo atahawe impamvu yihariye yatumye umutungo we ufatwa kugeza n’ubwo urimo gutezwa cyamunara, TMZ ivuga ko nta kabuza kuba Ikigo cy’imisoro n’amahoro ari cyo cyabyinjiyemo, uyu muraperi ashobora kuba yari afite ikibazo cyo kunyereza imisoro igihe kirekire. .