Igitaramo cya Radio na Weasel cyari gitegerejwe na benshi cyemejwe

Igitaramo cya Radio na Weasel cyari gitegerejwe na benshi cyemejwe

 Jan 25, 2024 - 15:58

Nyuma y'igihe umwe mu bagize itsinda rya Goodlyfe Radio yitabye Imana agasiga mugenzi we Weasel, itsinda ryabaye nk'irizimye burundu, beshi bakumbura uburyo aba basore batigisaga urubyiniro, gusa kera kabaye igitaramo cy'iri tsinda kigiye kuba.

Mu buryo bitunguranye, ubuyobozi bwa Goodlyfe Magic, yamenyekanye kubera itsinda rya Goodlyfe ryari rigizwe n’abahanzi 2, Radio & Weasel, bwemeje ku mugaragaro igitaramo cy’iri tsinda, kigomba kuba mu mpera z’uyu mwaka.

Nyuma y'igihe Radio yitabye Imana, mugenzi we Weasel agiye gukora igitaramo kitiriwe itsinda ryabo rya Goodlyfe

Nubwo yahuye n’igihombo kibabaje cyo kubura Radio Mowzey mu 2018, Weasel Manizo, wasigaye yiteguye gushimangira ibigwi bakoze mu muziki, akoresheje igitaramo cya Live.

Iri to ryashyizwe  ku mbuga nkoranyambaga za Radio & Weasel rigira riti: “Yego, tuzagira Igitaramo cyacu muri uyu mwaka. Ku bafana bacu bose ba Goodlyfe ku isi yose, twabateguriye igitaramo.” Iki cyemezo cyakoze ku mitima y'abafana bari bategerezanyije amatsiko kongera kubona iri tsinda  rinyeganyeza urubyiniro.

Ni igitaramo kigamije guha icyubahiro Radio no gushimangira ibigwi by'itsinda rya Goodlyfe

Kuva Radio Mowzey yatabaruka, Weasel yahuye n’ingorane zo gukomezanya umuvuduko mu muziki, gusa byitezwe ko iki gitaramo kiri imbere  kizaba kidasanzwe kuri uyu mugabo wasigaye wenyine mu itsinda ndetse nabafana, bikanabera icyubahiro iri tsinda  ryakoze akazi katoroshye mu muziki wa Uganda.