Ibyo Cardi B ari kunyuramo ntibizamubuza gushimisha abakunzi be

Ibyo Cardi B ari kunyuramo ntibizamubuza gushimisha abakunzi be

 Aug 2, 2024 - 17:17

Mu gihe benshi batekerezaga ko itwita rya Cardi B n'imanza za gatanya arimo bishobora kukubuza gushyira hanze umuzingo yijeje abakunzi be muri uyu mwaka, amakuru avuga ko uyu muraperi arimo gukora ibishoboka byose ngo izo mbogamizi zizabangamira gahunda ze z'umuziki.

Nyuma yo gusaba gatanya mu rukiko ndeste agahishura ko yiteze kubyara umwana wa gatatu, amakuru mashya avuga ko ibyo byombi nta cyo bizahindura kuri gahunda muraperi Cardi B yari afite yo kumurika umuzingo we wa kabiri uyu mwaka.

Nk’uko amakuru aturuka hafi y’uyu muhanzi yabitangarije ikinyamakuru Tmz, ngo Cardi B akomeje gushyira ingufu mu kumurika umuzingo we wa kabiri n’ubwo afite izo mbogamizi ebyiri.

Nkuko duheruka kubibabwira, abunganira Cardi B batanze ikirego mu rukiko ku wa Gatatu tariki30 Nyakanga, basaba ko urukiko rwamutandukanya n’umugabo we Offset.

Umuzingo wa mbere wa Cardi yise ‘Gangsta Bitch Music’ wasohotse mu byiciro bibiri (Gangsta Bitch Music, Vol. 1 na 2) mu 2016.

Ni muri urwo rwego Cardi yari yatangaje ko agomba gusoza uyu mwaka ashyize hanze umuzingo wa kabiri, gusa benshi bakekaga ko bitagishobotse nyuma yo gutwara inda akaninjira mu manza zo gutandukana na Offset.