Mu gihugu cya Uganda abakoresha urubuga rwa TikTok bakomeje guhererekanya amashusho y'umuhanzi Eddy Kenzo ari kuririmbana n'umuhanzikazi Carol Nantongo bahererekanya mikoro, ibyatumye abafana babo bongera kubakekaho amababa.
Aba bombi bakaba baririmbaga indirimbo "Ndabula" yuyu Nantongo aho yayifatanyije na Kampala Boys. Ubwo barimo kuririmba iyi ndirimbo, Nantogo akaba yari afite mikoro akajya aririmba akayihereza Eddy nawe agakomereza ho, ibyatumye abafana babikunda cyane.

Eddy Kenzo yongeye kuvugwa mu rukundo n'umuhanzikazi Nantogo
Ubwo barimo kuririmba, Bruno K yarimo acuranga gitari, mu gihe Eddy Kenzo yari ahagaze inyuma yabo kuko bo bari bicaye. Ibi byabaye, bikaba byongeye kuzamura ibihuha byavugaga ko aba bombi baba bari mu rukundo.
Nantogo mu mwaka washize, akaba yari yatangarije Galaxy Tv ko Eddy Kenzo ari umusore mwiza abakobwa bose baba bifuza. Icyakora, bose bakaba baragiye bahakana iby'urukundo rwabo.

Nantogo ahamya ko ari umusore mwiza
Guhera mu 2019 Eddy Kenzo yatandukana na Rema Namakula, akaba yaragiye avugwa mu rukundo n'abahanzikazi batandukanye barimo na Spice Diana.

Eddy Kenzo na Nantogo
Eddy Kenzo yongeye kuvugwa mu rukundo
— the choice_live (@thechoice_live) October 24, 2023
Amashusho agaragaza umuhanzi Eddy Kenzo ari kumwe n'umuhanzikazi Carol Nantongo bari kuririmba, yongeye kuvugisha benshi ku mbuga nkoranyambaga bahamya iby'urukundo rwabo. pic.twitter.com/jemsahZEU3
